RDC: Abantu 8 barimo abagore n’umwana bakekwaho gukora na ADF bishwe n’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Abantu umunani bakekwaho kuba bakorana n’abarwanyi ba ADF kuri uyu wa Kane, itariki 01 Nyakanga bishwe n’abaturage barakaye mu gace ka Mambila gaherereye mu majyepfo ya Komanda, agasantere k’ubucuruzi ko muri Sheferi ya Basili muri Teritwari ya Irumu mu ntara ya Ituri, ku wa kane Nyakanga 01, 2021.

Abashinzwe umutekano aho hantu berekana ko abagore babiri n’umwana bari mu bishwe.

Ku murongo wa telefone, Gili Gotabo, perezida wa sosiyete sivile yo mu Teritwari ya Irumu yemeje aya makuru.

Avugana na 7sur7.cd, Gotabo yagize ati “ Bavuye aho babaga, niba bari intasi simbizi neza. Nyuma yo kuhagera batangiye kugendagenda muri za quartiers. Insoresore zatangiye kubakurikirana. Nyuma yo gutembera kwabo batashye mu rugo rwa mugenzi wabo barahaguma. Ni aho biciwe inzu itwikwa n’abaturage bariye karungu. Hari abantu 8 bishwe,”

Gili Gotabo yahamagariye abaturage ba Irumu kujya bashyikiriza inzego zishinzwe umutekano umuntu wese bakekaho gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi bakomeza gushyira iyiteritwari mu cyunamo ariko bakareka kwihanira.

Kuva ku Cyumweru, itariki 27 Kamena, ibitero bya ADF byumvikanye ahantu hatandukanye muri iyi teritwari mu biturage byegereye umuhanda Komanda-Beni, mu gihe igisirikare cya leta kivuga ko gikomeje gushaka uko hagaruka umutekano bidasubirwaho.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Abantu 8 barimo abagore n’umwana bakekwaho gukora na ADF bishwe n’abaturage
    ADF ikaba igeze ku ntsinzi yabo kuko iteye umwiryane mu baturage.

  2. RDC: Abantu 8 barimo abagore n’umwana bakekwaho gukora na ADF bishwe n’abaturage
    ADF ikaba igeze ku ntsinzi yabo kuko iteye umwiryane mu baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *