Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu babiri bahitanywe n’icyorezo cya Ebola mu gace ka Bikoro, kari mu Burengerazuba bw’Amajyarguru y’iki gihugu.
Ikinyamakuru The Mirror, gitangaza ko iyi Leta ifite impungenge ko iki cyorezo cyakongera kukibasira by’umwihariko na Afurika y’i Burengerazuba muri rusange, nyuma yaho kihahitaniye abantu basaga 11000 kuva mu 2014 kugera 2016.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu by’ubuzima, Jean Jack Muyembe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeza aya makuru, ko abantu babiri bahitanywe na Ebola by’umwihariko hakaba hari n’abandi bantu 10 yagaragayeho barimo kuvurwa by’umwihariko.
kuva mu mwaka wa 2014, iki cyorezo cyagiye kibasirira ibihugu byo muri Afurika y’i Burengerazuba nka Guinea, Liberia na Sierra Leone.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



