Muri iki gitondo, abapolisi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bafite intwaro ziremereye bagose urugo rwa Kalev Mutond wahoze akurikiye urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (ANR).
Ni amakuru Mutond ubwe yihereye Radio Okapi mu butumwa, agira ati: “Urugo rwanjye ruherereye kuri Nimero 24 kuri Ma Campagne, Karitsiye Joli Parc muri Binza Ma Campagne rwose rugoswe n’abapolisi bafite intrwaro ziremereye.”
Yakomeje ati: “Ni naho umukobwa wanjye w’umudepite, Honorable Isabelle Ihemba Kayombo atuye.”
Muri RDC hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko abarimo Mutond bashobora gutabwa muri yombi, kuko bakurikiranweho ibyaha birimo uruhare mu rupfu rwa Floribert Chebeya wari uyoboye umuryango ‘La Voix des Sans Voix’ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iby’uko Mutond akurikiranwa byagaragaye mu ibaruwa Umushinjacyaha Mukuru wa RDC, Bonheur Luntaka Madi aherutse kwandikira ANR.
Uyu mushinjacyaha kandi aherutse guhamagaza Mutond tariki ya 9 Werurwe 2021 kugira ngo amukorere dosiye kuri ibi byaha, gusa yanze kwitaba, avuga atabazwa ibyaha byose byakozwe n’abakozi ba ANR, yongeraho ko afite ubudahangarwa nk’uwari uyoboye uru rwego.
Bishoboke ko kwanga kitwaba umushinjacyaha ari ko kwatumye abapolisi bagota urugo rwe.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


