Abantu barenga 180 baburiwe irengero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko ubwato barimo burohamye mu ruzi rwa Congo.
Abayobozi muri RDC babwiye AFP ko iyi mpanuka ikomeye yabereye mu ntara ya Equateur, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa kiriya gihugu.
Imibare yatangwaga mu kanya kashize yerekaga ko imirambo itatu yonyine ari yo yari imaze kuboneka, mu gihe ubwato bwari butwaye abantu babarirwa muri 200.
Abarokotse iriya mpanuka bavuze ko ubwato barimo bwari bupakiye abantu benshi kandi nta n’ibikoresho birimo amakoti yo mu mazi bwari bufite.
Amakuru avuga ko abenshi mu barokotse barokowe n’abarinzi bo mu kigo cya Congo Kinshasa gishinzwe kubungabunga ibinyabuzima bakorera kuri sitasiyo y’ahitwa Ipombo.
Inzego z’ubuyobozi muri Congo Kinshasa zavuze ko zamaze kwitegura ibikorwa byo gushakisha indi mirambo ndetse n’abandi bantu bashobora kuba barokotse.


