FB_IMG_16425158150790045

RDC: Abasaga 10 bafatiwe mu mukwabu wakorewe i Goma

Sangiza iyi nkuru

Abantu benshi batawe muri yombi mu mukwabu wakorewe mu gace ka Kasika mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 25 Nzeri, n’ubuyobozi bwa AFC-M23.

Mu bafashwe harimo abagabo, abasore, ndetse n’abayobozi b’amadini, barimo umupasiteri, abadiyakoni, n’abavugabutumwa bari mu nzira bajya gusenga mu gitondo nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Abatangabuhamya benshi bavuze ko iki gikorwa cyibanze kuri Avenue ya Mulige, ku bwinjiriro bw’ikigo cya gisirikare cya Katindo, muri komini ya Karisimbi, hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Uyu mukwabu ukurikira indi imaze gukorwa usobanurwa ko ugamije kurwanya ibyaha byo mu mijyi no kubikumira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *