RDC : Abasenyeri basabye perezida Kabila gucyura Moà¯se Katumbi no kutamwitiranya

Sangiza iyi nkuru

Abasenyeri Gatulika bo muri Repubulika haranira Demokarasi ya Congo, basabye Perezida Joseph Kabila gufasha Moà¯se Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, agataha mu gihugu kandi bakanamuhanaguraho ibyaha bamuhimbiye.
Mu nyandiko y’ibanga abo basenyeri bagejeje kuri Perezida Kabila muri Werurwe uyu mwaka nkuko Jeune Afrique ibitangaza, ntiyagarutse kuri Katumbi gusa iragaruka no ku byaha byahimbiwe Jean-Claude Muyambo na we utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itsinda rigizwe n’abasenyeri, abavoka n’uwahoze ari umushinjacyaha mukuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru baganiriye n’inzego zitandukanye zabajijwe ku bijyanye n’ikibazo cy’imitungo yabaye nyirabayazana mu gutuma Katumbi akatirwa imyaka 3 y’igifungo. Bagiye i Lubumbashi ahari iyo nzu, bajya n’i Kinshasa, i Bruxelles n’i Paris.
Iyo komisiyo yatunze urutoki dosiye y’ibirego byarezwe Katumbi, uburyo yongerewe uburemere mu buryo budakwiye. Yagaragaje ko byakozwe ku mpamvu za politiki.
Ni mu gihe kandi Katumbi yavuye mu ishyaka PPRD rya Kabila muri Nzeri 2015, yitandukanya na we kubera ko yagundiriye ubutegetsi nyuma ya manda yari yemerewe n’itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Kubera ukuntu Katumbi akunzwe, Katumbi wari watangaje ko aziymamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yaje kugerekwaho impamvu zimukumira muri icyo gikorwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Komisiyo yasabye ko Katumbi na bagenzi be bahanagurwaho ibyaha bahimbiwe n’ibihano bahawe, ntibongere gukurikiranwa n’ubutabera ku bijyanye no kwinjiza abacancuro muri Congo, kandi akagaruka muri Congo yisanzuye kugirango akore ibijyanye n’uburenganzira bwe nk’umwenegihugu no gukora politiki.
Iyo komisiyo kandi yasabye ko Muyambo afungurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *