Abashinwa batatu bashimuswe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO kuva ku Cyumweru, itariki 15 Kanama 2021, baba bariciwe mu gace ka Kilo ahantu hacukurwa amabuye y’agaciro bita « Amérique », muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara na Perezida wa Sosiyete Sivile yo mu Murenge wa Banyali-Kilo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Kanama 2021 mu kiganiro yagiranye na La Prunelle RDC Info.
Nk’uyu witwa Basiliko Toko Jean avuga, ngo ni mu butumwa ingabo za FARDC ziri kumwe na bamwe mu bagize sosiyete sivile, baboneye bimwe mu bice by’imibiri y’abo Bashinwa, ari nabyo ashingiraho yemeza ko bishwe nta gushidikanya.
Ati “Ku wa kabiri, tariki ya 17 Kanama, ni bwo Colonel Charles, Komanda w’ingabo, yateguye ubutumwa bw’iperereza, hagamijwe gushakisha abo banyamahanga bari bashimuswe na CODECO. Twamanutse kuri terrain kuko nanjye nari muri delegasiyo. Kandi ibimenyetso byabonetse aho byabereye, harimo ingofero yari irimo imyanda iva mu bwonko, n’ishuka yuzuyeho amaraso, byerekana ko abo Bashinwa aribo bishwe”.
Igisirikare cyo ariko kirinze kugira icyo gitangaza kivuga ko gikomeje gushakisha imirambo y’abo banyamahanga niba barishwe koko. Hagati aho, ku bice by’imibiri byabonetse hafashwe AND ngo hapimwe niba koko ari iby’abo Bashinwa.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
RDC: Abashinwa bari baburiwe irengero baba barishwe
Ntabwo bafata AND iyo bapima ikinyabuzima ahubwo ni DNA mu cyongereza cyangwa ADN(Acide Desoxyribonucleique ), mukosore.
RDC: Abashinwa bari baburiwe irengero baba barishwe
Ntabwo bafata AND iyo bapima ikinyabuzima ahubwo ni DNA mu cyongereza cyangwa ADN(Acide Desoxyribonucleique ), mukosore.