Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Tharcisse Kasongo Mwema, yatangaje ko Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri ziri mu burasirazuba bw’igihugu zigiye kuyoborwa n’abasirikare bakuru kugeza igihe umutekano uzagarukira.
Mwema yabitangaje nyuma y’icyemezo Umukuru w’Igihugu, Perezida Félix Tshisekedi yafashe tariki ya 30 Mata 2021 cyo gushyira izi ntara mu bihe bidasanzwe bitewe n’umutekano muke umaze igihe uzirangwamo.
Uyu muvugizi yavuze ko ibihe bidasanzwe muri izi ntara zombi bizatangira tariki ya 6 Gicurasi 2021, kikazamara iminsi 30. Muri iki gihe, ubutegetsi bwa gisivili buravaho, hajyeho ubwa gisirikare.
Yagize ati: “Mu bihe bidasanzwe, ubutegetsi bwa gisivile, guverinoma z’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, buraba busimbujwe ubwa gisirikare cyangwa polisi y’igihugu…kugeza igihe amahoro azagarukira.”
Perezida Tshisekedi yatangaje ibihe bidasanzwe muri izi ntara mu gihe abaturage bamaze iminsi bamuhamagara kugira ngo abasure, akemura ibibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ibugarije.
Muri iki gihugu, harabarurwa imitwe yitwaje intwaro 122 ; yose ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, iya Ituri n’iya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko raporo ya Kivu Security Barometer ibyerekana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


