RDC: Abasirikare n’abapolisi basubiranyemo bapfa imifuka 10 y’urumogi

Sangiza iyi nkuru

Abashinzwe iperereza mu gisirikare cya FARDC muri weekend ishize ngo basubiranyemo na bagenzi babo b’abapolisi bakorera ahitwa Yamangomia, muri Teritwari ya Basoko bapfa imifuka y’urumogi yafashwe n’iki gipolisi.

Amakuru yizewe agera kuri Radio Okapi dukesha iyi nkuru aravuga ko byose byatangiriye kuwa Gatandatu ushize kuri bariyeri ya polisi ya Yamongomia ubwo hafatwaga umuntu ufite imifuka 10 y’urumogi ayitwaye kuri moto aturuka muri Equateur.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bikaba bivugwa ko iyo mifuka y’urumogi yari iherekejwe n’umusirikare wo mu rwego rw’iperereza ahitwa Bolama.

Nyuma yo gushinjwa gutwara ibiyobyabwenge, nyiri iyi mifuka yahise atabwa muri yombi n’iyo mifuka irafatwa. Ubwo umuyobozi w’uru rwego rw’iperereza mu gisirikare muri Bolama yabwirwaga aya makuru, yahise agera kuri polisi asaba abapolisi guhita basubiza iyo mifuka y’urumogi yafashwe.

Abapolisi banze gusubiza urwo rumogi, hahita havuka imirwano ikomeye nk’uko umwe mu batanze amakuru, akaba ari n’umupolisi wakomerekeye muri iyo mirwano avuga. Ayo makuru akaba anakomeza avuga ko abasirikare babashije gusubirana iyo mifuka y’urumogi bakayijyana ahantu hatamenyekanye.

Ubwo umuyobozi wa Teritwari ya Basoko wemeje aya makuru yasabwaga kugira icyo avuga, yavuze ko urukiko rwa gisirikare muri Kisangani rwijeje ko rugiye gutangiza iperereza kuri icyo kibazo.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *