Abantu babiri kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Nzeri, baguye mu mirwano yahuje kuva ku Cyumweru ingabo za leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Maà¯-Ma௠Mazembe mu biturage bitandukanye byo muri Teritwari ya Walikale.
Amakuru aturuka muri sosiyete sivile ya Buleusa, aravuga ko abantu babiri bishwe ari abasivili. Uwa mbere yafashwe n’isasu arimo guhunga imirwano yikoreye matora (Matelas) ku mutwe, mu gihe uwa kabiri ngo ari umwana nawe wafashwe n’isasu ryayobye ari kuva ahaberaga imirwano ari kumwe n’ababyeyi be.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko iyo mirwano yadutse ku Cyumweru ubwo inyeshyamba twavuze zagabaga igitero ku birindiro by’ingabo za leta ahitwa Kateku, agace gaherereye hagati ya Teritwari za walikale na Lubero.
Nk’uko abatangabuhamya babivuze, ngo izi nyeshyamba zabashije gutwika inkambi ya FARDC, bituma abaturage ba Buleusa, Kateku na katrisa bahunga berekeza mu ishyamba.
Biravugwa kandi ko muri icyo gitero Maà¯-Ma௠Mazembe yari yihuje na Maà¯-Ma௠NDC ndetse na Cheka n’abarwanyi ba général Yakutumba.
Igisirikare cya leta ntabwo cyatanze imibare y’abaguye muri iyi mirwano, ahubwo cyatangaje ko kigiye kohereza izindi ngabo muri Buleusa ngo zijye gufasha izihasanzwe. Ku ruhande rwe, umuyobozi wa Walikale akaba atangaza ko kuri ubu ibintu byasubiye mu buryo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



