Abaturage batuye mu gace ka Idohu, gaherereye mu birometero bibarirwa mu 105 mu majyepfo ya Bunia mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane ku itariki 19 Gicurasi bataye ingo zabo bahungira mu bihuru.
Nk’uko amakuru aturuka muri aka gace yageraga kuri Radio Okapi kuwa Kane yavugaga, ngo aba baturage baba barahunze bikanga igitero cy’abantu ngo bitwaje ibirwanisho babonye hafi y’igiturage cyabo.
Umwe muri aba baturage wari utashye avuye mu murima kuwa gatatu, niwe wagiye abwira abandi ko yabonye umurongo w’abantu bitwaje imihoro, amacumu ndetse n’imbunda berekeza mu giturage cyabo. Abaturage nabo batiriwe bagira icyo bagenzura, ngo bahise batangira kuzinga bahungira mu bihuru bava mu ngo.
Nyuma yo guhabwa aya makuru, umuyobozi wungirije w’ingabo muri Ituri, yavuze ko hahise hoherezwa abasirikare bo kurinda iki giturage ariko ngo nta kigaragaza ko haba hari abarwanyi ba ADF bari hafi y’icyo giturage.
Uyu muyobozi mu ngabo za Congo yasabye abaturage ba Idohu gusubira mu ngo zabo, abahumuriza ababwira ko ingabo zihari ziteguye kubarinda igihe cyose baterwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



