Abayobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe akaba na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bakomeje kuvuguruzanya bitewe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani, Luca Attanasio n’abandi babiri.
Ambasaderi Attanasio, umurinzi we ndetse n’umushoferi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) rishinzwe ibiribwa (PAM) biciwe muri Gurupoma ya Kibumba, Teritwari ya Nyiragongo hafi ya Pariki ya Virunga, mu gitondo cya tariki ya 22 Gashyantare 2021.
Icyo gihe Umuyobozi w’Ibiro by’iyi Minisiteri, Bulakali Aristide Mululunganya yasinye anasohora itangazo rigenewe itangazamakuru, yemeza ko umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR, ari wo wabishe, anahamya ko ubuyobozi n’inzego zishinzwe umutekano muri RDC batari bazi iby’uru rugendo rwa Ambasaderi.
Tariki ya 23 Gashyantare 2021, Minisitiri wungirije muri iyi Minisiteri, Innocent Bolele Walaka mu izina ry’uwo yungirije, yanditse ibaruwa yirukana Mululunganya, amuziza ko “yasinye akatanatanga itangazo ku rupfu rwa Ambasaderi Attanasio atabisabiye uburenganzira” ndetse avuga ko ibyo yatangaje nta buziranenge bifite.
Yagize ati: “Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri yirukanwe ku mirimo ye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Gashyantare 2021 kubera ko yasinye akanatangaza atabiherewe uburenganzira, nta buzirenenge, itangazo ryo ku wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021 yageneye itangazamakuru ryo mu gihugu na mpuzamahanga mu izina rya Minisitiri w’Intebe wungirije/Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere ry’urupfu rwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Butaliyani mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.”
Kuri uyu wa 26 Gashyantare, undi muyobozi w’ibi biro, Jean Pierre Kalombo Tshinkunku yatangaje ko Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisiteri w’Umutekano w’Imbere, Gilbert Kankonde Malamba, yamagana icyemezo cy’umwungirije, Bolele Walaka.
Ati: “Nyakubahwa Bwana Visi Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Gilbert Kankonde Malamba yabonye ku mbuga nkoranyambaga itangazo ryirukana Umuyobozi w’Ibiro bye, Aristide Mululunganya, hashingiwe ku kuba yaratangaje iby’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani. Iryo tangazo ryasinywe na Visi Minisiti Bokele Walaka ntaho rihuriye na Nyakubahwa Minisitiri, kuko ntiyigeze arigiraho uruhare.”
Tshinkunku yakomeje avuga ko Minisitiri Kankonde [ahubwo] yemera ibyo Aristide Mululunganya yatangaje ku rupfu rwa Amasaderi Attanasio, umurinzi we n’umushoferi, nk’uko Aristide Mululunganya, tariki ya 22 Gashyantare 2021.
Bamwe bemeza ko urupfu rwa Ambasaderi Attanasio n’aba babiri rukiri amayobera, iperereza rikaba ryaratangiye kugira ngo hamenyekane abarwihishe inyuma.

Ambasaderi Attanasio, umurinzi n’umushoferi biciwe ahantu hitwa ‘Trois Antennes’ muri Kibumba
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


