Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri repubulika iharanira Demkarasi ya Congo yatunguwe no kubona ishingwa rya Komini ya Minembwe ryateje impaka z’urudaca muri iki gihugu.
Ambasaderi Mike Hammer ati: “Sinarinzi ko hazaba kutavuga rumwe ku cyo minisitiri (Azarias Ruberwa) yakoze ashyiraho Burugumesitiri wa Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo.”
Uyu mudipolomate wari wibereye mu muhango wo gushyiraho Burugumesitiri Gady Mukiza, wari usanzwe akora ariko by’agateganyo, yakomeje atangaza icyo atekereza kuri iki kibazo nyuma y’aho bamwe bibajije impamvu yari yamujyanye i Minembwe.
Ati: “Nk’uko nabikoze mu gihugu hose, ahari ibibazo by’umutekano n’iby’ubutabazi, byari ngombwa ko njya kwirebera ubwanjye uko byifashe.”
Mu kiganiro yagiranye n’umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Kabiri, itariki 06 Ukwakira i Goma, mu Ntara ya kivu y’Amajyaruguru, Ambasaderi Hammer yashimangiye ko urugendo rwe rwari rufite intego nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga.
Ati: “Kwari ukureba impungenge z’abaturage ba kivu y’Amajyepfo.”
Avuga ko abaturage bamubwiye ko bafite ikibazo cy’umutekano n’ikibazo cy’ibikorwa by’ubutabazi.
Nk’uko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka, Burugumesitiri wa komini Minembwe yashyizweho ku itariki 27 Nzeri.
Ibi byatumye bamwe mu banyapolitiki n’abavuga rikijyana nka Martin Fayulu bazamura urubanza bavuga ko ishingwa rya Komini ya Minembwe ari uburyo bwo gucamo Congo ibice nk’uko yakunze kubivuga mu mbwirwaruhame ze avuga ko hari umugambi wo gucamo ibice iki gihugu.
Yasabye Abanyekongo bose kwamagana igikorwa cyo kugira Minembwe komini y’icyaro, ndetse abasaba kuba maso bakaburizamo iyi gahunda.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’intara, Lwabanji Lwasingabo ariko yavuze ko atumva impamvu ibi byabaye ikibazo mu gihe kuva mu 2013, uwari Minisitiri w’Intebe, matata Ponyo ari we washyizeho itegeko numero 13/029 ryashyizeho komini 15 z’icyaro zirimo na Minembwe nubwo itegeko ryaje guhagarikwa n’inama y’abaminisitiri.
Avuga ko ariko mu 2015 inama y’abaminisitiri yongeye kwemeza ishingwa rya komini 10 aho kuba 15 zari zifujwe ariko Minembwe ikaba yari imwe mu zemejwe.


