Nyuma y’amasaha 24 y’icyemezo cy’inama ya demokarasi y’ishyaka UDPS (CDP) yemeje kumukura ku mirimo ye nk’umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riharanira ubumwe bwa demokarasi n’iterambere ry’imibereho (UPDS), Augustin Kabuya, ku wa Mbere, itariki ya 12 Kanama 2024, yagize icyo abivugaho ku cyicaro cy’ishyaka I Kinshasa. Yasobanuye ko giteye isoni icyemezo cya CDP, abibona ko kinyuranyije n’ingingo ya 30 ya sitati ya UDPS, cyane ko inama idasanzwe yo ku Cyumweru, itariki ya 11 Kanama itari yujuje umubare usabwa w’abayitabiriye kugirango iterane .
Ati: “Ndi umwe mu banditsi ba sitati ya UDPS. Ingingo ya 30 ya sitati yacu igaragaza ibice bigize inama ya demokarasi. Ntabwo ari ubucanshuro mwabonye. Igice cya mbere kigizwe n’abadepite n’abasenateri batowe ku rutonde rw’ishyaka. Dufite byibuze abadepite ijana na mirongo itanu. Ngomba kukwereka, ku mugaragaro, uko abavandimwe bacu badukojeje isoni. Hariho na ba minisitiri n’abahagarariye abandi, bari mu gice cya kabiri. Turamutse tubashyize hamwe, bishobora kutugeza ku bantu mirongo cyenda na batanu. Niba kandi dufashe abadepite n’abasenateri dufite, wongeyeho abaminisitiri n’abahagarariye abandi, biduha magana abiri na makumyabiri n’umunani. Hariho kandi igice cya gatatu, aricyo perezidansi y’ishyaka, ba perezida ba komite nkuru, muri rusange kigizwe n’abantu magana atanu na mirongo cyenda na batatu. Reka dufate gusa salle ya Sainte-Anne, nta n’ubushobozi ifite bwo kwakira abantu magana atanu ”.
Kabuya, yanze kunama, yizera ko abari muri iyo nama batari bakomeje, akurikije amasura y’abayitabiriye. Yongeyeho ko afite uburenganzira bwo kuregera iki cyemezo, avuga ko ari “ubucucu”, mu butabera.
Ati: “Urebye mu amasura nabonye kuri televiziyo, byari bimeze nijoro n’amanywa. Nta kintu kiri serieux cyari kirimo. Aba bantu bari bagiye ahubwo gukora ikinamico ryabo. Kandi ndabasaba kutabyemera. Ntabwo byemewe na sitati cyangwa amategeko. Biteye isoni ku ishyaka. Ntushobora gukurikiza ubuswa nkubwo kugirango usuzugure urugamba rwa Étienne Tshisekedi. Niba ngomba kurwanya iki cyemezo mu rukiko, nzabikora ”.
Ikibabaza uyu mugabo usanzwe ari umudepite watowe muri Mont-Amba, nkuko yabisobanuye, ni ukubona abarwanashyaka binjiye mu ishyaka vuba biha ubutwari bwo kurwanya abarimazemo igihe kirekire. Yicuza kandi kuba abantu bazi neza ibiteganywa na sitati y’ishyaka ari bo bayirengaho kugirango bamurwanye gusa.
Kuri CDP, yamaze guhitamo Déogratias Bizibu ngo asimbure by’agateganyo Kabuya, yavuze ko urukurikirane rw’ibitangazwa nawe no kwibasira ubuyobozi bwaryo, byashyira UDPS “mu bihe by’urujijo rwose”, impamvu ishobora kugenderwaho mu kumwirukana mu ishyaka.


