Mu mpera za Gashyantare 2021 mu gace ka Luhihi kari mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) habonetse umusozi wuzuye zahabu, abaturage batangira kuwuhururira, buri wese acukura izo ajyana mu rugo.
Amashusho yo ku wa 26 Gashyantare 2021 dukesha inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Chris Groenewald yerekana abaturage benshi bari mu muvundo, bacukura uyu musozi bigaragara ko guhera ku butaka bwo hejuru hari zahabu.
Groenewald yatangaje ko uyu musozi urimo zahabu iri ku kigero cya 90% nk’umwe wa Eldorado. Ati: “Uburasirazuba bwa RDC…Kivu y’Amajyepfo. Abaturage bavumbuye umusozi, ubutaka burimo zahabu 90%, umusozi wose ni zahabu! Ni nka Eldorado ubutaka bwa zahabu! Abaturage bari gucukura, bajyana ubutaka mu ngo zabo, kugira ngo boze zahabu maze bayicanire.”
Reba videwo (video) muri iyi link ya Twitter
Eastern DRC…South Kivu. Villagers has discovered a treasure mountain….the soil is 90% gold, the whole mountain is gold! Its like Eldorado the land of gold! People are digging and just taking the soil back to their homes, the gold to be washed and then smelted into dory… pic.twitter.com/2tp15jNXto
— CPG – Chris Groenewald (@waldko) February 27, 2021
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru mu nkuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, buvuga ko kuva uyu musozi wavumburwa, abaturage bakomeje kuwuhururira, bikaba byatumye bufata icyemezo cyo kuba buhagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Luhihi.
Ni icyemezo cyafashwe na Minisitiri ku rwego rw’Intara ushinzwe ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Venant Burume Muhigirwa, kuri uyu wa 4 Werurwe 2021.
Minisitiri Muhigirwa yasabye ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro, abacuruzi bayo ndetse n’abasirikare ba RDC bava muri aka gace mu buryo bw’agateganyo, kugira ngo kabonekemo umutekano.
Ngo uretse n’umutekano w’abaturage bo muri Luhihi kandi, ubuyobozi bugiye kubanza kumenya abo itekego ryemerera gukora ubu bucukuzi, kugira ngo babe ari bo bahahwa uburenganzira bwo gucukura aya mabuye.
Umva uko iki kibazo giteye hano hasi
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


