RDC: Bari gutegura imyigaragambyo, ngo Ambasaderi Karega ‘yatutse’ Fayulu

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwayobotse ishyaka rya ECIDé rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwatangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 ruzakora imyigaragambyo yamagana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, bashinja gutuka Perezida wabo Martin Fayulu.

Nk’uko tubikesha 7 sur 7, Umunyamabanga wa ECIDé uhagarariye urubyiruko, Serge Welo yatangaje ko bamenyesheje Guverineri wa Kinshasa n’abandi bayobozi iby’iyi myigaragambyo tariki ya 16 Gashyantare 2021.

Iyi myigaragambyo bateganya ko bazayitangirira ku masangano y’imihanda ya Huileries, bakagera kuri Ambasade y’u Rwanda muri RDC.

Welo yavuze ko Ambasaderi Karega yatutse Fayulu, nyuma y’ikiganiro uyu munyapolitiki yari yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 11 Gashyantare 2021.

Muri icyo kiganiro, ni bwo Fayulu yatangaje ko “RDC iyobowe na Perezida Paul Kagame” binyujijwe muri Perezida wayo, Félix Tshisekedi.

Ambasaderi Karega mu gusubiza Fayulu, yavuze ko u Rwanda nta gihugu rutegeka (rukoloniza) ku Isi, usibye ibyo uyu munyapolitiki yitekerereza. Ati: “Uko mbizi, u Rwanda nta bihugu rucunga cyangwa rukoloniza ku Isi yose, usibye ibiri mu mutwe wa Martin Fayulu n’abarimo ba nyirandabizi nka Ngbanda na Mbeko buririra ku bitekerezo bidashoboka by’uko ko u Rwanda rushaka kwiyomekaho RDC.”

Uyu mudipolomate yavuze ko ijambo rya Fayulu ari igitutsi ku Banyekongo bashyizeho umuyobozi wabo bamwitoreye, gutesha agaciro Itegekonshinga, ubusugire bw’ubutaka na politiki y’igihugu cyabo.

Aya magambo ni yo uru rubyiruko rwa Fayulu ruvuga ko ari igitutsi ku muyobozi wabo, ndetse ngo Ambasaderi yagaragaje ko “atubaha abaturage ba RDC.”

Si ubwa mbere Abanyekongo baba bagiye gukora imyigaragambyo yamagana Ambasaderi Karega, kuko muri Nzeri 2020 bigaragambije inshuro ebyiri, nyuma y’ubutumwa bwe bwo ku wa 24 Kanama bwanyomozaga amakuru yari yatangajwe ku rubuga rwa Twitter, ashinja ingabo z’u Rwanda kwica abaturage muri Teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu 1998.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *