RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge

Sangiza iyi nkuru

Justin Bitakwira Bihona wigezeho kuba Ministre w’amajyambere muri RDC akomeje kuvugwaho amacakubiri mu Banyekongo aho ahamagarira inyeshyamba za Maimai gusenya agace ka Minembwe gasanzwe gatuweho n’abiganjemo Abanyamulenge.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza aherekejwe na Maimai,aho yabakanguriye gutera umujyi wa Minembwe mu rwego rwo kuwusenya kuko ngo bashyigikiwe na guverinoma.Avuze ibi mu gihe aba baturage nabo bashinja Leta ya Congo kubatererana iyo bagabweho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro no guhonyora uburenganzira bwabo nk’abenegihugu.

Justin Bitakwira, uziwiho kubiba urwango mu moko aturiye Kivu yamajy’Epfo, akaba azwiho kandi kuba umujyanama mukuru wa Mai Mai iyobowe na YaKutumba.Ari mubantu baheruka gufatirwa ibihano nubumwe bw’Uburaya azira ko akunze gukoresha amagambo abiba inzangano muntara ya Kivu yamajy’Epfo.

Ku rukuta twa X ,rwa Twirwaneho, hagaragaraho uyu Bitakwira yigamba ko ariwe wakomanyirije agace ka Minembwe agahagarika kompanyi za transiporo zajyaga muri ibyo bice.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge
    Justin Bitakwira is a proper idiot

  2. RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge
    Justin Bitakwira is a proper idiot.Shame on him

  3. RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge
    This guy (Bitakwira Justin ) is a proper idiot.Shame on him to say such things

  4. RDC:Bitakwira yahamagariye MaiMai gusenya agace ka Minembwe kiganjemo Abanyamulenge
    This guy (Bitakwira Justin ) is a proper idiot.Shame on him to say such things

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *