RDC: Buri mukandida-Perezida azajya arindwa n’abapolisi kabuhariwe 25

Sangiza iyi nkuru

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Amuli Dieudonné yagaragaje itsinda ry’abapolisi kabuhariwe bahawe imyitozo ihambaye yo kurinda abakandida- Perezida, bazaba bahatana mu matora ateganyijwe mu Ukuboza.

Ku wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2018, nibwo komiseri yerekaniye i Kinshasa abapolisi 525, bahawe inshingano zo kurinda abakandida biyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, amatora akazaba ku wa 23 Ukuboza 2018.

Gén. Amuli, atangaza ko aba bapolisi bamaze ibyumweru bibiri bahabwa imyitozo yihariye, ijyanye n’imyitwarire ndetse no kurinda abakandida, by’umwihariko ngo akaba yizeye ko bazagaragaza urugero rwiza mu kazi kabo.

Nk’uko radiyo Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, Gén. Amuli avuga ko buri mukandida Perezida azajya arindwa n’itsinda ry’abapolisi 25, bakaba bafite inshingano zo kubaba hafi aho bazajya baba bari hose mu bikorwa byabo bya politiki, kugeza umunsi hazaba hagaragaye uwatsinze amatora.

Komisiyo yemereye abakandida 19 muri 25 bari batanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’igihu. Perezida Kabila wari umaze imyaka 17 ku butegetsi, akaba yaratangaje ko arekuye ubutegetsi, akaba ashyigikiye umukandida, Emmanuel Ramazani Shadary.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *