Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiremeza ko kigaruriye ibirindiro byose by’inyeshyamba za M23 muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ingabo za RDC guhera kuwa 19 Werurwe ngo ziri mu bikorwa byibasira ibirindiro bya Armée révolutionnaire du Congo y’umutwe wa M23, muri Gurupoma ya Jomba, muri Teritwari ya Rutshuru.
Ndetse, igisirikare ngo kuva mu minsi itatu ishize cyatangije ibikorwa bya gisirikare bigamije kurandura umwanzi ugerageza kongera kwisuganya ku butaka bwa Congo, muri Pariki ya Virunga nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 2, Col. Ndjike Kaiko.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko ahafatwaga nk’ibirindiro bikuru bya M23 ku Musozi wa Sabinyo, muri Gurupoma ya Jomba hasenywe kuwa Gatandatu nyuma yo kuhasuka ibisasu bya bombe.
Colonel Ndjike Kaiko yemeza ko, ibirindiro byose byari bifitwe na M23 muri Rutshuru kuri ubu biri mu maboko y’igisirikare kuva muri weekend. Ngo ni ibirindiro biri ku misozi ya Sabinyo, Visoke, Mikeno n’ibindi.
Col Ndjike ati “Ubu uyu munsi ntibikiri ikibazo ko twigarurira ibirindiro by’umwanzi kandi tukabivamo. Uyu munsi twigarurira ibirindiro kandi tukabikomeza,”
Uyu muvugizi w’ingabo yavuze ko hari abapfuye n’abakomeretse ku mpande zombi. Ngo ni abarwanyi 8 ba M23 n’abasirikare 4 ba FARDC ndetse n’intwaro zafashwe nk’uko yabitangaje kuri uyu wa Mbere.
Igisirikare cya FARDC cyongeyeho ko umwanzi yahungiyeahantu hataramenyekana.


