Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye na Polisi y’iki gihugu, bataye muri yombi amabandi abarirwa mu ijana arimo Abanyarwanda 37.
Aba batawe muri yombi hagati y’itariki 29 n’iya 30 Nzeri, bafatiwe muri Teritwari ya Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko ACTUALITE yabitangaje.
Mu byo aya mabandi yafatanwe harimo intwaro gakondo, imyambaro ya gisirikare, ibisindisha bikomeye ndetse n’ibintu bitandukanye byibwe abaturage.
Umuyobozi w’Ingabo za FARDC zibarizwa mu karere ka 34, gĂ©nĂ©ral de brigade Ghislain Tshin’kobo, yavuze ko bagiye gushakira ariya mabandi mu gace ka Nyiragongo nyuma yo guhabwa amakuru y’uko ari ho yihishe.
Ati: “Tugendeye ku bimenyetso twari dufite, nyuma yo gukubura umujyi wa Goma, byagaragaye ko amabandi twashakaga amenshi muri yo ari muri Teritwari ya Nyiragongo ituranye na Goma.”
Gen Tshin’kobo yavuze ko Abanyarwanda 37 bafatanwe n’ariya mabandi babaga ku butaka bwa RDC mu buryo butemewe n’amategeko, bityo bakaba bakwiye gushaka uko babohereza mu Rwanda.
Ati: “Byagenze neza kuko uretse abakekwa twafashe babarirwa mu ijana, twanasanze hari 37 b’Abanyarwanda bahabaga mu buryo butemewe n’amategeko tugiye gukorana n’Urwego rw’abinjira n’abasohoka kugira ngo basubizwe mu gihugu cyabo.”
Yavuze ko ikibazo cya buri wese wafashwe kizakurikirwa mu buryo bwihariye kandi ko buri wese azahabwa igihano akwiye.



2 Responses
RDC: FARDC yataye muri yombi amabandi 100 arimo Abanyarwanda 37
Mubaduhe rwose tuzabagirora.
RDC: FARDC yataye muri yombi amabandi 100 arimo Abanyarwanda 37
Mubaduhe rwose tuzabagirora.