Ihuriro rya FRN ryaburiye abaturage ba Congo n’abari muri diaspora bifuza kuryinjiramo rivuga ko hari abantu batangiye kuryiyitirira barimo kugenda basaba abantu amafaranga kugirango bemerwe nk’abanyamuryango baryo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ihuriro “Front pour la Refondation de la Nation (FRN)” riramenyesha abaturage mu gihugu ndetse na diaspora ko bidasaba amafaranga wayishyura kuri interineti cyangwa kuri MobileMoney kugirango ube umunyamuryango”.
Kubera izo mpamvu, FRN iraburira abaturage ibasaba kwirinda abantu bafite imigambi itari myiza bayiyitirira, biha ububasha bwayo, cyangwa bakitwaza ko bakora mu izina ryayo bagamije kwambura amafaranga abanyagihugu.
“Turahamagarira abantu bose kuba maso cyane. Ku ntambwe iyo ari yo yose ijyanye no kuba umunyamuryango, nyamuneka hamagara gusa abahagarariye Umuryango bazwi neza,”ibi ni bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo.
Byongeye kandi, FRN yashimiye byimazeyo kandi yakira abenegihugu barenga 120 baturutse i Kinshasa kandi binjiye mu Muryango. Ivuga ko ubwitange bwabo buhamya ubushake bwabo bwo gutanga umusanzu mu guhindura igihugu no kubaka ejo hazaza.

