RDC: Gen Ndima yatangaje ko hari gahunda yo guhanaguraho FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Kongba Constant, yatangaje ko hagiye gutangira ibikorwa bya gisirikare byo guhanaguraho imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Pariki y’igihugu ya Virunga.

Gen Ndima yabitangaje ejo ku wa Kabiri, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu gace ka Kitchanga muri Teritwari ya Masisi.

Yavuze ko umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari wo bahanze amaso cyane, ku buryo mu gihe cya vuba abarwanyi bawo bazaba bamaze kuvanwa muri Pariki ya Virunga bahinduye indiri.

Cyakora cyo uyu musirikare yavuze ko ibitero byo guhiga FDLR muri Virunga bizatangira, nyuma y’bikorwa bya gisirikare byo guhiga imitwe yitwaje intwaro bizakorerwa muri Masisi na Walikale, aho inyeshyamba zagiye zigarurira imidugudu itandukanye.

Ati: “Igihe cyose tuzaba turangije i Masisi, tuzamanuka i Nyabiondo, twerekeza i Walikale aho tuzasoreza mu gice cy’Amajyepfo, kugira ngo dutangire icyiciro cya kabiri kigizwe no gusukura parike ya Virunga mu rwego rwo kwikiza FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.”

FARDC yatangaje gahunda yayo yo guhanaguraho FDLR, mu gihe hari amagana y’inyeshyamba zinarimo izahoze muri FDLR ziheruka kurambika intwaro hasi.

Aba bayamanitse beretswe itangazamakuru ku wa Mbere w’iki cyumweru, bakaba bari banafite imbunda 73.

Ibitangazamakuru byo muri Congo Kinshasa byatangaje ko abahoze muri FDLR bayamanitse bagomba guhita boherezwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Bamwe mu bahoze ari inyeshyamba bakomeje kuyamanika no kwicwa umusubirizo, nyuma y’ibihe bidasanzwe Perezida Tshisekedi yatangije mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yayogoje ziriya ntara.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Gen Ndima yatangaje ko hari gahunda yo guhanaguraho FDLR
    Ariko se uko operation izakorwa bishyirwa mu binyamakuru?

  2. RDC: Gen Ndima yatangaje ko hari gahunda yo guhanaguraho FDLR
    Ariko se uko operation izakorwa bishyirwa mu binyamakuru?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *