Abasirikare ba FARDC bakekwaho kugambanira bamwe mu basirikare bakuru bagenzi babo bakicwa bamaze iminsi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho banavugwaho gukorana n’umutwe wa ADF.
Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Gicurasi 2021 na Anthony Mwalushayi, Umuvugizi wa Sokola 1, mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku birindiro bya Monusco ahitwa Madiba muri Beni.
Uyu muvugizi wa gisirikare yahishuye ko mu batawe muri yombi harimo n’abasirikare bakuru kandi bakorana n’inyeshyamba za ADF nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Antony Mwalushayi yavuze ko aba bantu bakekwa gufatanya n’ “abicanyi bo muri Beni” bari mu bushinjacyaha bwa gisirikare, yizeza ko hashobora no gutegurwa iburanishwa ryabo mu ruhame hakagaragazwa uruhare rwabo muri iyi dosiye.
Ati “Umuntu wese wavuzwe yamaze kugera mu bushinjacyaha bwa gisirikare. Dosiye iragenda neza cyane, nubwo twahinduye bamwe mu basirikare bakuru bari ku rwego rw’ubutabera.”
Ubuyobozi bushya bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri buherutse gushyirwaho na Perezida Felix Tshisekedi bwijeje ko nta mpuhwe buzagirira abo bose bagira uruhare mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.


