Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, abacamanza baza gutanga umwanzuro wabo mu rubanza rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, waburanishijwe adahari.
Joseph Kabila akurikiranweho ibyaha byinshi, birimo kugira uruhare mu mutwe wigometse ku butegetsi, ibyaha byo guhungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, kwica nkana hakoreshejwe amasasu, ubuhemu, guha ishingiro iterabwoba, gufata ku ngufu, iyicarubozo, no kwigarurira ku ngufu Umujyi wa Goma.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rigaragaza ingingo z’iburanisha kandi ryemeza ko icyemezo cya nyuma kiza gushyirwa ahagaragara nyuma y’impaka.



