e-m3-84xsaelvym.jpg

RDC: I Gbadolite aho Mobutu yavukiye hashinzwe urwibutso rwe

Sangiza iyi nkuru

Mu Mujyi wa Gbadolite, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hashinzwe ikibumbano cy’urwibutso rw’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Malechar Mobutu Sese Seko, muri uyu mujyi wo mu Ntara ya Ubangi y’Amajyaruguru kuri ubu.

Uru rwibutso rukoze mu cyuma cya bronze rwa Mobutu n’amataratara ye n’ingofero yakundaga kwambara, rwazamuwe ku Cyumweru gishize I Gbadolite, mu murwa mukuru w’Intara ya Nord-Ubangi, aho uyu mugabo wayoboje igihugu inkoni y’icyuma imyaka 32 yavukiye.

Umuyobozi w’Umujyi wa Gbadolite, Joseph Molegbe, yashimye iki gitekerezo cyagizwe na minisitiri ushinzwe gutunganya intara, Guy Loando Mboyo, wahaye icyubahiro umwe mu banyapolitiki batazibagirana mu mateka, aho nta rwibutso na rumwe rwe rwari mu gihugu.

e-m3-84xsaelvym.jpg

Mobutu yageze ku butegetsi mu 1965 abwirukanwaho ku ngufu mu 1997 n’ingabo za AFDL zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila, wamusimbuye kuva icyo gihe kugeza mu 2001 yishwe n’umwe mu bari bashinzwe kumurinda.

Mobutu yaje gupfira muri Maroc mu 1999, aba ari naho ashyingurwa n’ubu umurambo we ntabwo uracyurwa muri RDC.

Kuva icyo gihe nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga nta rwibutso rwigeze rushingwa mu izina rye n’ubutegetsi bwakurikiyeho haba ubwa Laurent Kabila na Joseph Kabila (2001-2019).

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: I Gbadolite aho Mobutu yavukiye hashinzwe urwibutso rwe
    Niko abantu nazi agaciro kabandi babugenza iyo ugeze aho abandi bari ubaha zirikana abakubanjirije nizere ko no mugihugu cya abashumba babiboneraho bagaha agaciro abababanjirije

  2. RDC: I Gbadolite aho Mobutu yavukiye hashinzwe urwibutso rwe
    Niko abantu nazi agaciro kabandi babugenza iyo ugeze aho abandi bari ubaha zirikana abakubanjirije nizere ko no mugihugu cya abashumba babiboneraho bagaha agaciro abababanjirije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *