RDC: Igitero ku birindiro bya FARDC cyaguyemo batatu abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba z’umutwe wa APCLS kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Werurwe zagabye igitero ku birindiro by’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa Kashebere, muri Teritwari ya Walikale, ho muri Kivu y’Amajyepfo, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko hapfuye abantu batatu abandi batatu bagakomereka , mu gihe amaduka yasahuwe n’ibyo birindiro bya FARDC bigatwikwa.

Iki gitero nk’uko amakuru aturuka aho cyabereye avuga, cyari kigamije kubohoza imfungwa 2 z’abarwanyi b’uyu mutwe wa APCLS zari zifungiye muri ibi birindiro bya FARDC, ariko hagamijwe no gusahura intwaro n’amasasu.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, Prince Kihangi, umudepite ku rwego rw’intara watorewe I Walikale, yamaganye iki gitero ku ngabo z’igihugu.

Nk’uko tubikesha Radio Okapi, Prince Kihangi yanahamagariye APCLS guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ikagana inzira y’amahoro.

Uyu mudepite yanahamagariye FARDC kongera imbara mu birindiro byayo muri Kashebere mu bijyanye n’umubare w’ingabo bitewe n’uko aka gace gaturanye na Zone ya Kaanja, igenzurwa n’imitwe yitwaje ibirwanisho muri iki gice kiri hagati ya Masisi na Walikale.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *