RDC: Igitero ku birindiro bya FARDC hafi ya Minembwe cyaguyemo umusirikare

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare umwe wa FARDC yishwe, abasivili babiri barakomereka nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za Gumino na Twirwaneho ku birindiro bya gisirikare mu giturage cya Kabingo, hafi ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo, Capt. Dieudonné Kasereka, yatangaje ko ingabo za leta zahise zisubiza inyuma iki gitero cyagabwe kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Gashyantare.

Ati “Mu kurasana kubw’ibyago twatakaje umusirikare umwe, abagore babiri barakomereka. Ubu turi mu bikorwa byo gushakisha ngo dutange imibare ntakuka.”

Abajijwe ku cyaba cyari kihishe inyuma y’ibitero bikomeje kugabwa ku birindiro bya FARDC, nyuma yo gufata umwe mu bayobozi b’izi nyeshyamba, Capt. Kasereka yasobanuye ko impamvu itaramenyekana neza ariko igisirikare kiteguye kubahiga kugirango gihagarike ibyo bitero.

Yatangaje ko uwo muyobozi, umwe mu bayobozi b’ihuriro rya Gumino na Twirwaneho riyoborwa na Col Makanika, yatawe muri yombi kuwa gatandatu ushize afatiwe ku kibuga cy’indege cya Minembwe ubwo yashakaga kwerekeza i Bukavu na Goma.

Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *