Abantu 14 bavanwe mu byabo n’intambara, barimo abana barindwi kuwa Gatandatu ushize biciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba ku nkambi y’impunzi muri Ituri, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru gishize na Croix Rouge. Akana k’agakobwa k’imyaka ibiri n’abagore babiri bari hagati y’imyaka 25 na 32 nabo bari mu bishwe batemwe nk’uko urutonde AFP yabashije kubonaho rubigaragaza.
“ Inyeshyamba za CODECO zinjiye muri Drakpa aho zishe zikoresheje imihoro, abantu bavnwe mu byabo,” uyu ni Jean D’Zba Banju, umuyobozi wa kimwe mu biturage byo muri Ndo Banju muri Teritwari ya Djugu, ho mu Ntara ya Ituri, avugana na AFP.
Yavuze ko aba bantu batewe bari barahunze bava mu giturage cya Ngotshi bajya kuba muri Drakpa, mbere yo kongeraho ko abandi bantu batanu bakomeretse.
Umutwe w’inyeshyamba wa CODECO ziganjemo abarwanyi bavuga ko barinda ubwoko bw’Aba-Lendu, bumwe mu bwoko bwo muri Ituri buhora buhanganye n’ubwoko bw’Aba-Hema.
Muri Teritwari ya Beni ituranye na Ituri, abasore bane kuwa Gatandatu nabo biciwe mu gico cy’inyeshyamba za ADF, mu birometero bitatu uvuye Eringeti nk’uko byemejwe Sabiti Njiamoja, intumwa ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru muri icyo gice.


