Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025 abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kugera mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Goma ndetse ikaba iri mu birometero bibiri by’Ikibuga cy’indege cya Goma.
“Muri iki gitondo twagabweho igitero. Umwanzi yashakaga kurenga yerekeza kuri terminal 13 hano, ku mupaka nu Rwanda. Imirwano irakomeje, ”ibi bikaba byavuzwe n’umwe mu bagize itsinda rya Wazalendo, UFDPC-Nyiragongo, nta yandi makuru arambuye.
Mu gihe twandika iyi nkuru, urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rurumvikana mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zaho, mu gihe abantu bahunga bava mu duce dutandukanye two muri Teritwari ya Nyiragongo, cyane cyane abo muri Kanyarutchinya, Bushagara na Buvira, harimo n’abaturage bamwe bo mu midugudu ya Bushwaga, Buhombo, Kiheru na Murambi, berekeza mu Mujyi wa Goma.


