RDC: Ingabo za FARDC zagejeje dosiye mu rukiko ku rupfu rw’abakozi 2 ba ONU

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bukuru bw’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo FARDC bwemeje ko bufite dosiye ku rupfu rw’inzobere 2 ziherutse kwicirwa muri kiriya gihugu ndetse iyi dosiye ikaba yashyikirijwe urukiko rwa gisirikare rwa Garnison de Kananga (Kasaà¯-Central).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi dosiye igaragaza ko hari abapolisi bo muri kiriya gihugu bafashwe n’iperereza bityo bakaba bagomba gukurikiranwa ariko urukiko wo rukaba rwabaye ruretse guhita rufungura urubanza ngo abo bakekwa babashe kwiregura.
Gusa nubwo hari abakekwa bari mu nzego z’umutekano za kiriya gihugu, iyi dosiye ntigaragaza neza uko aba bantu bishwe n’uburyo umugambi wateguwe bityo bikaba ari ibintu bigikurikiranwa.
Odon Matuku, umuyobozi mukuru w’urukiko rwa gisirikare yatangaje ko hanamaze kumenyekana neza abatanze ibwirizwa ryo kujyana bariya bakozi ba ONU mu mashyamba ndetse n’ababashoreye bavuga ko bahari.
Yagize ati”dufite uwatanze amabwiriza n’uwabaherekeje kugera mu ishyamba aho ubwicanyi bwabereye, dufite kandi n’uwatanze itegeko ryo kubakata imitwe akayitwara.
Matuku yategetse ko inzego zibishinzwe zigomba kubikurikirana kugeza nta muntu n’umwe usigaye adahanwe mu gihe hari uruhare rwe rugaragara muri iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kwezi gushize kwa Mata, nibwo umushinjacyaha mukuru wa FARDC yatangaje ko hatawe muri yombi abantu 2 bakurikiranyweho urupfu kuri aba banyamahanga baciwe mu ntara ya Casai muri Werurwe.
Kanda hano umenye abishwe n’icyo leta ya kongo yabicuzeho
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *