Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, intwaro cyafashe mu bitero simusiga cyagabye ku nyeshyamba.
Ni intwaro 172 z’ubwoko butandukanye cyambuye inyeshyamba. 60% by’izi ntwaro ngo zikaba zambuwe inyeshyamba mu gace ka Rugari, Teritwari ya Rutshuru, aho inyeshyamba za FDLR zikambitse kuva muri Nyakanga 2019.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Operasiyo Sokola2, igamije guhashya imitwe y’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyaruguru, Major Njike, yasabye abantu bose bakoresha intwaro za gisikare batabifitiye uburenganzira guzishyira hasi, by’umwihariko ko nta gace kazasigara katagezwemo n’ingabo za Leta.
Ikinyamakuru Actualitecd cyo muri Congo, gitangaza ko hashize iminsi gitangije ibitero simusiga ku nyeshyamba zirimo iza FDLR zibarizwa mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo.
Aya makuru atangajwe nyuma y’ibyatangazwaga ko Gen. Dani Ceplice wayoboraga inyeshyamba za FDLR/FPP Abajyarugamba yishwe na FARDC, mu birometero 120 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Uyu muyobozi wa FDLR ngo yapfiriye mu mirwano yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu gace ka Binza ahitwa Sarambwe muri Rutshuru. Bitangazwa ko Gen. Dani yahatakarije abasirikare 23 naho abagera kuri 40 bakishyikiriza ingabo za FARDC.


