RDC ‘irahana bikomeye’ abakoreye urugomo MONUSCO i Goma

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko abaturage bigaragambirije mu kigo cya misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) giherereye mu mujyi wa Goma, bagomba guhanwa.

Mu gitondo cy’uyu wa 25 Nyakanga 2022, abaturage batuye muri uyu mujyi bateye iki kigo, binjira mu bubiko bw’ibikoresho no mu biro, barangiza.

MONUSCO mu butumwa yahaye itangazamakuru, yasobanuye urugomo yakorewe. Iti: “Bumwe mu bubiko bw’ibikoresho bwa MONUSCO bwagabwe igitero n’abigaragambya, i Goma mu gitondo. Binjiye muri kimwe mu bigo byacu, basahura ibikoresho, binjira no mu biro. Duhangayikishijwe kandi dutewe ubwoba n’iyi myitwarire.”

MONUSCO yakomeje isaba ko abakoze uru rugomo bahanwa. Iti: “Twemera cyane imyigaragambyo y’amahoro, hano tubabajwe kandi duhangayikishijwe n’inyagizwa n’isahura, tunabyamagana. Turasaba abayobozi gukurikirana ababikoze.”

Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yari amaze kwamagana uru rugomo, anashimangira ko abarukoze bagomba kubiryozwa. Ati: “Leta iri gukurikiranira hafi ibibera i Goma nyuma yo guhamagarira abantu kwigaragambiriza MONUSCO. Iramagana yivuye inyuma igitero icyari cyo cyose ku bantu ba UN n’ibikoresho byabo. Ababikoze barakurikiranwa kandi bahanwe bikomeye.”

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko ubwo abigaragambya binjiraga muri iki kigo, abakozi ba MONUSCO bahungishijwe, hifashishijwe indege ya kajugujugu, mu rwego rwo kubarindira umutekano.

Abaturage bashinja ingabo za MONUSCO gutererana iza Leta mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu, by’umwihariko M23 imaze ukwezi n’igice ifashe umujyi wa Bunagana.

Bashyigikiwe n’abarimo Perezida wa sena ya RDC, Bahati Lukwebo, uherutse gusaba ko izi ngabo zabavira mu gihugu, kuko ngo mu myaka hafi 22 zimazemo zananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC ‘irahana bikomeye’ abakoreye urugomo MONUSCO i Goma
    ibyobibazo sibizacyemuka mugihe bataricara hamwe ngobashire mbaroha sibose icyocyi bazobakigeho murakoze www.

  2. RDC ‘irahana bikomeye’ abakoreye urugomo MONUSCO i Goma
    ibyobibazo sibizacyemuka mugihe bataricara hamwe ngobashire mbaroha sibose icyocyi bazobakigeho murakoze www.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *