RDC iravuga ko hari umusirikare wayo ufunzwe na RDF

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziravuga ko hari umusirikare w’iki gihugu ufunzwe n’Igisirikare cy’u Rwanda nyuma yo kumufatira ku butaka bw’u Rwanda yaje gutashya inkwi.

ACTUALITE.CD yatangaje ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri.

Iki gitangazamakuru cyasonanuye ko yambutse umupaka uhuza Congo Kinshasa n’u Rwanda afite n’imbunda ye, akaza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda.

Iby’ifatwa ry’uyu musirikare byanemejwe Umuyobozi wa Polisi ya Congo Kinshasa muri Teritwari ya Nyirangongo, Col Patrick Iduma Molengo wavuze ko yafashwe nyuma yo kwinjira mu Rwanda yaje gutashya inkwi zo gutekesha.

Ati: “Turemeza ko Umusirikare umwe wa Congo yafashwe n’igisirikare cy’u Rwanda ku mupaka wo mu Mudugudu wa Kabagana. Yari yagiye gutashya inkwi zo gutekesha.”

Igisirikare cy’u Rwanda ku rundi ruhande cyo ntacyo kiratangaza ku makuru y’ifatwa ry’uyu musirikare.

Uyu musirikare wa FARDC cyakora cyo yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

RDC imaze igihe ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu mirwano n’Ingabo zayo, ibyo u Rwanda rwakunze guhakana ruvuga ko nta nyungu rufite mu bibazo bya ziriya mpande zombi.

Umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi wanatumye mu minsi yashize habaho ubushotoranyi ku ruhande rwa RDC, burimo ubw’Ingabo zayo zarashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda mu mezi ashize ndetse n’ubw’umusirikare wayo wakomerekeje abapolisi b’u Rwanda i Rubavu bikarangira arashwe mu cyico.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC iravuga ko hari umusirikare wayo ufunzwe na RDF
    hhhhhhh fardc irashekeje kbx konziko cong hariyishambaryinshi yarabuzahatashase ubwosicyarikimuzanyera thank you rdf

  2. RDC iravuga ko hari umusirikare wayo ufunzwe na RDF
    hhhhhhh fardc irashekeje kbx konziko cong hariyishambaryinshi yarabuzahatashase ubwosicyarikimuzanyera thank you rdf

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *