RDC: Ishyaka MLC ryagennye Jean-Pierre Bemba nk’umukandida waryo mu matora ya perezida

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki, Jean-Pierre Bemba yamaze gutoronywa n’ishyaka rye, MLC, ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’uyu mwaka nk’uko byemejwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 13 Nyakanga I Kinshasa, ubwo hasozwaga kongere y’iri shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Abarwanashyaka b’iri shyaka bakaba banafashe icyemezo cyo gusubiza Bemba ku buyobozi bw’iri shyaka mu gihe cy’imyaka itanu. Ni nyuma y’igihe gito Jean_Pierre Bemba arekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yari amaze imyaka 8 afungiyemo nyuma yo gusanga ari umwere ku byaha by’intambara yashinjwaga.

Ubuyobozi bw’ishyaka MLC kandi buratangaza ko bwateganyije abadepite 715 bazahatana mu matora y’abadepite b’intara na 500 bazahatana mu matora y’abadepite b’inteko ishinga amategeko y’igihugu.

Kongere y’ishyaka MLC yatangiye ku itariki 12 Nyakanga nk’uko tubikesha Radio Okapi, yateranye Jean-Pierre Bemba adahari, dore ko kuri uubu abarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi cyamwakiriye avuye muri gereza.

Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka, Eve Bazaiba, yavuze ko muri iiyi kongere MLC yanatoranyirijemo imirongo migari igomba kugenderwaho mu kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugana ku kuba igihugu gishya kandi kizabasha guhangana mu ruhando rw’amahanga.

Yavuze ko iki gihugu cyatakaje icyizere ku rwego rwa dipolomasi no mu bijyanye na business, aho ngo igihugu kitakibasha kwifatira imyanzuro ku ikoreshwa ry’umutungo kamere wacyo, ndetse ngo hakaba na politiki isobanutse ya guverinoma ku micungire y’ikibaya cya Congo.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *