RDC: Kabund yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe urugo rwe rutewe n’abajepe barinda Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Jean-Marc Kabund wari Visi-Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe urugo rwe rutewe n’abajepe barinda Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi bagata muri yombi abapolisi bose bari bashinzwe kururinda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo aba basirikare bateye urugo rwa Kabund unasanzwe ari Perezida w’inzibacyuho w’ishyaka UPDS rya Tshisekedi, mbere yo guta muri yombi mu buryo bworoshye cyane abapolisi bashinzwe kururinda bakabashyikiriza ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Kingabwa, mu gace ka Limete Jean-Marc Kabund atuyemo, yabwiye Top Congo FM ko bariya basirikare bavugaga ko baje gufata abapolisi bakubise umusirikare mugenzi wabo ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu musirikare ahanganiye imbunda n’abapolisi bari bacungiye umutekano Kabund, mbere yo kumurusha imbaraga bakamusohora mu modoka yarimo.

Aba bapolisi n’uyu musirikare barwanye nyuma y’uko imodoka yarimo yari yimye inzira iyo uriya munyacyubahiro yarimo, binajyanye no kuba umuhanda wari urimo umuvundo watewe n’imodoka zari zikoreye ibicuruzwa.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya bariya bapolisi yanemejwe n’umwe mu bayobozi b’ishyaka UPDS wavuze ko “Urugo rwatewe n’aba GR (Garde Republicaine) bata muri yombi abapolisi bose bahasanze.”

Ababibonye bavuze ko n’abakobwa ba Kabund na bo batawe muri yombi gusa nyuma baza kurekurwa. Abasivile bari bahari na bo batawe muri yombi.

Kabund abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yeguye ku nshingano yari afite zo kuba Visi-Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Congo, gusa ntiyasobanura impamvu zihishe inyuma y’ubwegure bwe.

Cyakora cyo yasezeranyije abarwanashyaka b’ishyaka rye bakomeje kumukundwakaza ko azakomeza urugamba, “bityo hagafungurwa ipaji nshya y’amateka izandikwaho n’ibyuya by’uruhu rw’Abakongomani bitemba buri munsi bahura n’ibitotezo, gusuzugurwa, iyicarubozo,…”

Amafoto n’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana urugo rwa Kabund ubwo abasirikare baruteraga rwabaye izambe, ibikoresho birimo za Televiziyo na za mudasobwa byamenaguritse.

Umugore we n’abakobwa be na bo bagaragaye mu mashusho basa n’abahungabanye cyane.

Ababonye ibyabaye banenze uburyo urugo rw’umunyacyubahiro nk’uriya rwubahukwa bene kariya kageni, bavuga ko ari igisebo ku gisirikare cya Congo Kinshasa.

Ubwo Kabund yari amaze kwegura, bamwe mu barwanashyaka ba UPDS bamusanze iwe mu rugo bamusaba kwisubira ku cyemezo yafashe.

Yabasubije ko yafashe kiriya cyemezo ku bw’inyungu zabo, abizeza ko adashobora kubagambanira.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDC: Kabund yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe urugo rwe rutewe n’abajepe barinda Tshisekedi
    Umushongamateka abafite ubudahangarwa,biratangaje cane,ukuntu yoterwa,ningabo zigihugu,kwegura nivyo .

  2. RDC: Kabund yeguye ku mirimo ye nyuma y’umunsi umwe urugo rwe rutewe n’abajepe barinda Tshisekedi
    Umushongamateka abafite ubudahangarwa,biratangaje cane,ukuntu yoterwa,ningabo zigihugu,kwegura nivyo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *