Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashinja abayoboke b’ishyaka UDPS gutwika imodoka ya polisi, ubuyobozi bw’iryo shyaka bukabyita ikinyoma gikabije.
Iyo modoka yatwikiwe hafi y’ibiro by’iryo shyaka mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 9 Gicurasi 2017. Ahatwikiwe iyo modoka i Limete, mu mujyi wa Kinshasa, ahari ibiro bikuru bya UDPS humvikanye n’amasasu, nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iyo kamyo yatwitswe ahagana saa kumi za mu gitondo isakiranye n’abarwanyi ba UDPS, imbere y’icyicaro gikuru cyayo, nkuko bitangaza n’umuvugizi wa Polisi, Col Pierre Rombaut Mwanamputu.
Andi makuru avuga ko iyo kamyo ishobora kuba yatwitswe n’abayoboke ba UDPS, bayigabyeho igitero ubwo bari mu gikorwa cy’irondo hafi y’icyo cyicaro.
Mu buhamya butangwa n’Umunyamabanga mukuru wa UDPS, Jean Marc Kabund ahakana ibyo birego agira ati « Guhera mu rukerera abapolisi ba leta bari hafi y’icyicaro cy’ishyaka ryacu, bitwikira iyo modoka n’ihema ryabo bagamije kutugerekaho icyo gikorwa. Biteye isoni. »
Kabund akomeza avuga ko Guverinoma ikabya bikabije , yibaza agira ati « Ni gute abayoboke ba UDPS bashobora gutwika ikamyo n’ihema , kandi ba nyirubwite(polisi) bahari bafite n’intwaro zikomeye kandi bagenzura ako gace amanywa n’ijoro ?»
Akomeza agira ati « Mu by’ukuri ubutegetsi burashaka kuburizamo icyurwa (izanwa) ry’umurambo wa à‰tienne Tshisekedi bugerageza kubangamira ibikorwa byo kubaka imva azashyingurwamo, Tshisekedi. »
à‰tienne Tshisekedi yabaye umunyapolitiki ukomeye muri Congo wabijije ibyuba abari abayobozi batandukanye barimo Mobutu Sese Seko, Laurent Desire Kabila na Joseph Kabila, ku bijyanye no kutumva ibintu kimwe mu miyoborere ya Congo. Yaje kugwa i Buruseli (Bruxelles) mu Bubiligi muri Gashyantare 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


