Minisitiri wa Congo ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, Azarias Ruberwa, aramagana politiki zihamagarira abantu kuziza abandi uko bavutse. Ibi akaba yarabitangarije I Kinshasa kuwa 14 Kanama mu muhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi.
Umuhango wo kwibuka inzirakarengane z’Abanyamulenge ziciwe mu Gatumba witabiriwe n’abanyacyubairo batandukanye I Kinshasa.
Ni umuhango wabereye muri Diyosezi ya Fatima wari uyobowe na Thadde Mutware Binyonyo wabaye mu byiciro bibiri, aho icya mbere cyaranzwe n’ijambo ry’Imana ryo guhumuriza abantu no kubibutsa ko hejuru y’amakuba yabaye hari icyizere cy’ejo hazaza.

Igice cya kabiri nk’uko iyi nkuru dukesha Imurenge.com ikomeza ivuga, cyaranzwe ahanini no gufata amajambo, aho umushyitsi mukuru, Me Moise Nyarugabo ijambo rye ryibutsaga impande birebe ko ubutabera ari ngombwa.
Ati: “ Imiryango Mpuzamahanga irabizi kandi n’abicanye ubwabo barazwi, barabyiyemereye ariko ntacyo ubutabera bubikoraho .”

Me Nyarugabo yakomeje avuga ko Abanyamulenge batazahwema kwibutsa ubutabera kubera ko mu bo bagomba kurenganura n’Abanyamulenge barimo kandi ari inshingano zabo. Yanagarutse ku bwicanyi bwabereye mu za Kalemi, Iganji, Byura, na Gatumba, avuga ko bose asanga barazize uko bavutse.
Minisitiri Azarias Ruberwa nawe yunze mu rya mugenzi we, yibutsa abari aho ko abishe abantu batabifurizaga ko bataha iwabo. Kwari ukuburizamo umugambi w’uko bataha kuko ngo umunsi biciweho Azarias Ruberwa yari yagiye I Bujumbura ajyanye ubutumwa bwo kubacyura.
Yaboneyeho kwamagana cyane politiki ihamagarira abantu kwica abandi babaziza uko bavutse. Yagize ati: “ Ibyo bintu si ku Banyamulenge gusa byabayeho, byabaye muri Kasai na Ituri gusa ni umuco mubi ukwiye kwamaganwa ”.

Yashimiye kandi abantu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka Abanyamulenge biciwe mu gatumba barimo minisitiri Bahati Lukwebo, abadepite n’abahagarariye ibihugu byabo I Kinshasa batandukanye ndetse n’abari bahagarariye ibigo bya leta.


