Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri uwo mwanya mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Kamena ni bwo Mutamba yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Minisitiri Constant Mutamba yeguye, nyuma y’iminsi ibiri Inteko Ishinga Amategeko ya RDC itanze uburenganzira bw’uko agezwa imbere y’ubutabera.
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko akurikiranweho kunyereza abarirwa muri $ miliyoni 19 yari agenewe kubaka Gereza ya Kisangani yo mu ntara ya Tshopo.
Inteko Ishinga Amategeko yemejwe ko akurikiranwa, nyuma yo kubisabwa n’Umushinjacyaha Mukuru mu Rukiko Rusesa Imanza, Firmin Mvonde.
Mutamba yari Minisitiri w’Ubutabera muri RDC kuva muri Gicurasi 2024.
Ubwo yahabwaga izo nshingano na Tshisekedi yari yijeje ko aje gushyira ku murongo ubutabera bwa RDC yavugaga ko burwaye.
Mu gihe cye abanye-Congo benshi bagiye bakatirwa ibyaha biremereye birimo n’igihano cy’urupfu, nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye.
Muri bo, harimo abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 bakatiwe urwo gupfa, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo ubwicanyi n’iby’intambara.


