Ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ubwami bw’u Bubiligi buragenda burushaho gukomezwa, mu gihe iki gihugu gito cyo mu Burayi gikomeje gushinjwa gushaka gukomeza guhungabanya akarere aho gushyigikira inzira y’ibiganiro cyane cyane mu bibazo bya RDC.

Ni muri urwo rwego, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi n’Ubucuruzi bwo hanze, Theo Francken, aherekejwe n’Umugaba w’Ingabo w’u Bubiligi, Frédéric Vansina, hamwe n’itsinda rinini ry’intumwa z’Igisirikare cy’u Bubiligi, bageze i Kinshasa mu butumwa bw’akazi.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Ukuboza 2025, mu cyumba cy’icyubahiro cyo ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya N’djili, intumwa z’Ababiligi zakiriwe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, aherekejwe n’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen. Jules Banza Mwilambwe.
Minisiteri y’Ingabo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko abo bayobozi bombi, baherekejwe n’intumwa zabo, baganiriye ku bibazo bijyanye n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya DRC, u Bubiligi, n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Ibiganiro byibanze kandi ku mahugurwa, gutera inkunga ibikorwa bya gisirikare, ubufatanye mu buvuzi, no kongerera ubushobozi FARDC.

Minisitiri w’Ingabo wa Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yashimye uru ruzinduko “rufite igisobanuro gikomeye, rugaragaza ubushake bw’u Bubiligi bwo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare bw’amateka…”

Yashimangiye ko DRC vuba igiye kohereza i Buruseli ushinzwe ibibazo bya gisirikare cyangwa attaché militaire mu rwego rwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi muri urwo rwego. Mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriye muri RDC, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Theo Francken, yongeye gushimangira inkunga y’igihugu cye mu guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije uburasirazuba bwa Congo. Yagaragaje kandi ubushake bwa guverinoma nshya y’u Bubiligi, bushimangirwa n’ingengo y’imari y’ingabo yongerewe, mu rwego rwo kwagura ubufatanye.
Soma inkuru bifitanye isano hano hasi
Minisitiri Guy Kabombo Muadiamvita na mugenzi we w’u Bubiligi, Theo Francken, bavuye i Kinshasa berekeza i Kindu, umurwa mukuru w’Intara ya Maniema, kugira ngo basuzume aho imishinga yatangijwe mu rwego rw’ubwo bufatanye igeze.

Bavuye ku Kibuga cy’Indege cya Kindu, berekeza ku cyicaro cya Brigade ya 31 ishinzwe gutabara byihuse, aho baganirijwe ku bijyanye n’aho imirimo imaze gukorwa mu rwego rw’ubufatanye hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, DRC, n’u Bubiligi mu kongera ubushobozi bw’ibikoresho bya gisirikare n’ibikorwa remezo igeze.



