RDC: Minisitiri Ruberwa araha abadepite ibisobanuro ku kibazo cya Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukwakira, minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi, Azarias Ruberwa, arasubira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho ategerejweho gutanga ibisobanuro ku ishyirwaho rya Komini Minembwe n’abayobozi bayo riherutse guteza impaka za ngo turwane mu Banyekongo.

Ubwo yitabaga bwa mbere ku itariki 19 Ukwakira, abadepite babajije ibibazo bigera muri 20 uyu muyobozi ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi nyuma yo guhamagazwa bisabwe na Depite Muhindo Nzangi. Ruberwa yagombaga gutanga ibisubizo bye nyuma y’amasaha 48, ariko ntibyashoboka kuko umuhango wo kurahiza abacamanza bashinzwe itegeko nshinga wabereye muri salle bagombaga gukoresha.

Amakuru Actualite.cd, ikesha umuvugizi w’inteko, Célestin Musao, avuga ko Ruberwa namara gutanga ibisubizo, ijambo rihabwa Depite Muhindo Nzangi agatanga umwanzuro.

Uyu ashobora kugira ibyo asaba gukorwa cyangwa agahitamo kutizera Ruberwa mu gihe yakumva ibisubizo yahawe bidashimishije. Ubwo kugirango asabe ibisobanuro byisumbuyeho yakenera byibura imikono 51 ya bagenzi be kugirango icyifuzo cye cyemerwe kandi kigibweho impaka muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *