Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira nyuma ya saa sita, ingabo za Monusco zasubije inyuma igitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF ku birindiro byayo biri hafi y’ikiraro cya Semuliki ku muhanda Mbau-Kamango muri Teritwari ya Beni.
Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco mu majyaruguru ya Kivu, Karna Soro, wemeje aya makuru, yatangaje ko hitabajwe kajugujugu 2 zo kugaba ibitero mu gusubiza inyuma izo nyeshyamba.
Yagize ati: “Ejo, ahagana saa munani, ibirindiro byacu bya Semuliki byatewe na ADF. Monusco yohereje kajugujugu 2 zimaze kugera I Beni zigiye gukambika aha I Beni uhereye ubu.”
Yakomeje agira ati: “Izo kajugujugu nizo zafashije ingabo zabashije gutatanya inyeshyamba zahunze zigana mu ishyamba aho zari zaturutse.”
Kubwa karna nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga, mu buryo bwazo bw’ubwirinzi izi kajugujugu zasohoye ibibatsi by’umuriro mu Gifaransa bita Leurres bihagarika igisasu cyaziraswaho bidafiyte icyo bitwaye,ariko abaturage bakaba baragize ubwoba bwinshi muri kamwe mu duce tw’Umujyi wa Beni.


