RDC: Pasiteri wakundanye n’umukobwa , agashyira hanze amafoto bambaye ubusa ari gukurikiranwa

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri akaba n’umuhanzi Moïse Mbiye, umuyobozi w’itorero rya Cité Bethel riri mu murwa wa Kinshasa, watamajwe n’umukobwa bakundanye witwa Eliane Bafeno, ari gukurikiranwa n’urukiko nyuma yo gushinjwa ibyaha birimo gufata ku ngufu.

Iki cyaha n’ibindi birimo gukangisha kwica, gukuzamo inda byose ashinjwa kubikorera Eliane Bafeno wigeze gushyira hanze amafoto y’igihe bari bakundanye, bombi bambaye ubusa, bigakekwa ko yabitewe n’ibyo yamukoreye bataratandukana, gusa uyu pasiteri yavuze ko ntaho ahuriye nabyo.

Inkuru ya Radio Okapi ivuga ko iby’iki kirego byatangiye gukurikiranwa ku mugaragaro ejo tariki ya 21 Mutarama 2020, gusa ibiro by’ubushinjacyaha bwa La Gombe buvuga ko bwacyakiriye bwa mbere tariki ya 15 Mutarama, gikurikiranwa mu ibanga, nk’uko biteganywa n’amategeko.

Pasiteri Mbiye ari gukurikiranwa ariko hari amakuru aturuka kuri News.CD y’ejo tariki ya 21 avuga ko yamaze gufata indege, ajya i Londres mu Bwongereza, bikaba bishoboka ko ari iby’uru rubanza yahunze.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *