Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Ugushyingo 2020, Perezida Félix Tshisekedi yatangije ibikorwa byo kugisha inama inzego zitandukanye z’igihugu, by’umwihariko mu bijyanye na politiki n’imibereho myiza, aho ku munsi wa mbere ateganya kuganira na bamwe mu bagize sosiyete sivile ndetse n’abihaye Imana.
Hateganyijwe kandi ibiganiro na komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (CENI) ndetse n’inama nkuru y’amajwi n’amashusho n’itumanaho (CSAC).
Bamwe mu bagomba guhura n’umukuru w’igihugu, bamaze gutegura inyandiko bagomba gushyikiriza Umukuru w’Igihugu. Uku kugisha inama gukurikiranye n’inzitizi zinyuranye zagaragajwe mu iterambere ry’inzego zavuye mu matora yo mu 2018.
Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, byari biteganyijwe ko abonana na Tshisekedi kuri uyu wa Mbere, amakuru aturuka muri Perezidansi aravuga ko yasabye ko yazakirwa ku itariki 9 Ugushyingo agendeye kuri gahunda afite.
Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Actualite.cd iravuga ko Perezida Tshisekedi yateye iyi ntambwe mu gihe havugwa ubwumvikane buke mu ihuriro riri ku butegetsi, aho uruhande rw’umukuru w’igihugu, CACH, rutari kumvikana n’urw’uwo yasimbuye, FCC ku ngingo zimwe na zimwe, impande zombi zikaba zishinjanya kutubahiriza ibyo zumvikanye.
Narangiza kumva ibitekerezo by’abanyagihugu mu nzego zitandukanye, biteganyijwe ko Perezida Tshisekedi azageza ku gihugu ibyavuye muri ibi biganiro ngishanama.
Ku rundi ruhande, urubuga 7sur7.cd ruravuga ko mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku ya 24 Ukwakira, Reverend André Bankudoa uhagarariye itorero Église du Christ au Congo (ECC), yashishikarije Perezida Félix Tshisekedi “gucengera cyane mu bitekerezo by’abaturage kugira ngo ibikorwa rusange bivugururwe”.
Byongeye kandi, yasezeranyije kumwoherereza inyandiko ikubiyemo ibyifuzo bye byose yumva byafasha gukemura ibibazo by’igihugu.
Mu ijambo yagejeje ku gihugu ku wa Gatanu, itariki ya 23 Ukwakira, Perezida Tshisekedi yerekanye ko inama ngishanama zitangira kuri uyu wa Mbere, zigamije gukusanya ibitekerezo by’abashinzwe imibereho myiza na politiki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hagamijwe gushinga ubumwe bw’igihugu.


