Mu kiganiro cyatambutse mu maradiyo akorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru, itariki 23 Gicurasi 2021, Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya yatangaje ko abantu 15 ari bo bamaze kumenyekana bahitanwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo.
Yagize ati “Imibare y’agateganyo ni abantu 15 barimo 9 bazize impanuka yo mu muhanda, bane bageragezaga gucika muri gereza ya Munzenze n’abandi babiri bahiye muri iki gitondo”.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yaboneyeho ibyo leta igiye kwibandaho nyuma y’iki kiza birimo.
– Kureba uko ibikorwa by’ubutabazi byifashe mu bitaro
– Gukomeza kugenzura imyifatire y’ikirunga
– Gukomeza kurinda umutekano no kugumisha rubanda mu murongo bikozwe na polisi n’igisirikare;
– Gukomeza kugeza ku baturage amakuru yose bakeneye
Ikirunga cya Nyiragongo cyarutse kuwa Gatandatu, itariki 22 Gicurasi, aho usibye abantu bapfuye, hari ibindi byangiritse birimo amazu y’abaturage.


