20231120131440856209_IMG-20231118-WA0053

RDC: Umunyapolitiki Seth Kikuni yahunze igihugu mu ibanga rikomeye

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kurambirwa gutotezwa bya hato na hato, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Seth Kikuni, yavuye mu gihugu mu gikorwa bivugwa ko cyateguranywe ubuhanga ndetse n’ubutwari.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Mutarama, ritangira rigaruka ku nshuro yatawe muri yombi kuva muri Nzeri 2024, ubwo yafatwaga n’urwego rw’ubutasi (ANR) agafungirwa ahantu hatazwi iminsi 28, mbere yo gukatirwa amezi 12 y’igifungo bitegetswe n’uyobora ANR.

Yongeye gufatirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’Djiri, i Kinshasa, ku itariki 17 Ukwakira ubwo yari aturutse i Nairobi mu nama yashingiwemo umutwe mushya urwanya ubutegetsi, “Sauvons La RDC” yahise abera umuyobozi.

Kuva icyo gihe passport ye yarafatiriwe, nubwo yakoze ibishoboka byose urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (DGM) rwanze kuyimusubiza.

Iri tangazo rero ryemeza ko uyu munyapolitiki yamaze gusohoka mu gihugu mu ibanga rikomeye kandi ubu ari ahantu hatekanye.

Urwego ‘le cadre de concertation des forces politiques et sociales’ rwashyize ahagaragara iri tangazo ruvuga ko rushimira abantu bose bagize uruhare muri iki gikorwa rufata nk’icy’ubutwari.

 

G BoBjXWsAAiaHh

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *