Umwe mu banyarwanda bakorere mu mujyi wa Goma witwa Rudimba Alexis, aravuga ko aherutse kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo ku ruhande rwa Congo ahitwa Petite barierre, inzego zishinzwe iperereza muri icyo gihugu ANR, zimusatse zimusanganye urwembe ziramufunga.
Avuga ko yageze kuri bariyeri, izo nzego zimusaba ibyangombwa byose arabitanga, baza kumusaba kuvana mu mufuka w’imyenda ibyo yari afite byose, harimo amafaranga n’urwembe n’ibindi, baramufunga ko agendana intwaro y’urwembe, ndetse n’ayo mafaranga akaba atarayasubijwe.
Ubwo yabazaga icyaha yafungiwe mu masaha agera kuri 7, yasobanuriwe ko yafatanwe urwembe kandi rukaba ngo ruri mu bwoko bw’intwaro zitwa ‘intwaro z’umukara cyangwa (Arme noire)’ mu rurimi rwigifaransa .
Yagize ati “Barambwiye ngo bamfunze kubera icyaha gikomeye cyo gutunga no kugendana intwaro nkiyo, ibi bihanwa n’amategeko kuko iyi ntwaro ikomeretsa ndete ishobora no kwica. Ikindi kandi nuko bataramenya neza ubwoko by’ibyo urwo rwembe rukozemo kuko bishobora kuba binafitanye isano n’intwaro z’ubumara”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bamwe mu bakurikiranye ikibazo cy’uyu musore Rudimba, aho yafungiwe mu mujyi wa Goma bo mu muryango we, bavuze ko basabwe amafaranga y’inyoroshya cyaha, bitakunda bakamwohereza Kinshasa gufungirwayo kubera ubukana bw’icyaha ashinjwa cyo gutunga akanagendana urwembe.
Felixe Rugoyera yagize ati ”badusabye amafaranga menshi tubabwira ko ntayo twabona, nyuma tuza kubaha amadolari 100, asanga nandi bari bamwambuye tubona baramufunguye”.
Ibi bije bikurikira,ikibazo abaturage bambukiranya umupaka muto wa Petite barrierre bakunda kwibaza ,aho bagera ku baturanyi bakahasanga servisi zitazwi kandi zose zisaba amafaranga, ndetse byaba mu masaha ya nimugoroba bagasabwa ayo bita aya raporo.
Gusa ibi ntabwo bikorerwa aba Nyarwanda gusa cyangwa abakongomani bavuga Ikinyarwanda, binakorerwa n’abanyekongo banyura kuri uyu mupaka.
Gusa hagati y’ibihugu byombi hatangijwe gahunda yo gukuraho imbogamizi zikibangamira abaturage mu bucuruzi buciriritse harimo no kuvanaho imisoro itazwi kandi itemewe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com


