RDC: Umuryango wa Kalev Mutondo wayoboye urwego rw’ubutasi uvuga ko wamubuze kuva ku wa Gatatu

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Kalev Mutondo wabaye Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ruzwi nka ANR kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 watangaje ko wamubuze kuva tariki ya 10.

Bigaragara mu ibaruwa yashyizweho umukono n’umukobwa wa Mutondo, Liliane Kembo Kalev usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ya RDC, nyuma y’inama y’umuryango yateranye yiga ku kibazo cya Se.

Uyu muryango uvuga ko Mutond yavuye mu rugo saa tanu z’ijoro ku wa Gatatu, kuva ubwo ukaba utarongera kumuca iryera. Uti: “Mu ijoro saa ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 ahagana saa tatu z’ijoro Papa yavuye mu rugo, kuva ubwo umuryango wose nta makuru umufiteho.”

Uyu muryango n’ubwo uvuga ko nta makuru ufite ku hantu Mutondo aherereye, bigaragara ko ukeka ko ari mu maboko y’ubutabera bw’igihugu, cyane ko wemeza ko Umushinjacyaha Mukuru wa Kinshasa yigeze kumuhamagaza muri iyo minsi.

Wamagana kandi uburyo ubutabera bwa RDC bukomeje gukurikirana Mutondo kuko ngo “ntibuboneye” kandi “ntibukurikije amategeko.”

Tariki ya 11 Werurwe 2021 (nyuma y’umunsi w’ibura rye nk’uko umuryango ubivuga) ni bwo Kalev Mutond yandikiye Radiyo Okapi ayimenyesha ko abapolisi bitwaje intwaro ziremereye baziye modoka za ‘jeep’ eshatu bagose urugo rwe (bisa n’aho atari arurimo) ruri mu gace ka Ma Campagne, kuva mu masaa cyenda y’igicuku kugeza saa kumi n’imwe.

Ni nyuma y’aho tariki ya 9 Werurwe yari yanze kwitaba Umushinjacyaha Mukuru wa Kinshasa washakaga kumukorera dosiye ku byaha ashinjwa kugiramo uruhare ubwo yari Umuyobozi wa ANR.

Mutondo yanze kwitaba avuga ko ibyaha byose byakozwe n’abakoze ba ANR atari we ugomba kubibazwa, yongeraho ko afite ubudahangarwa nk’uwahoze ayoboye uru rwego.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *