Urukiko rwa gisirikare rwa Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu cyumba cy’iburanisha i Mudja, mu ifasi ya Nyiragongo, rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare wa FARDC witwa Kabongo Banzi. Uyu musirikare wo mu cyiciro cya kabiri yakatiwe ku wa Gatanu ushize, itariki ya 13 Gicurasi igifungo cya burundu azira kwica umuyobozi we.
Uyu musirikare yakoze iki cyaha nyuma y’impaka zerekeranye n’amafaranga 10,000 FC yagombaga kugabana n’umuyobozi we. Yababajwe cyane no kutabona ibyo yari yiteze, ahitamo kwica umuyobozi we amurasa amasasu atatu amwegereye, abiri muri yo akaba yaramufashe mu gatuza irindi mu kuguru kw’ibumoso.
Urukiko rwa Gisirikare, mu cyemezo cyarwo, rwakatiye uyu musirikare igifungo cya burundu, kandi bibera imbere y’imbaga yakurikiranye uru rubanza.
Urukiko rwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru rwari rwakatiye igifungo cya burundu ku itariki ya 10 Kanama 2021, abasirikare ba FARDC barwaniye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. Bahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa nkana no kurenga ku mabwiriza agenga ibihe bidasanzwe muri iyi ntara.


