RDC: Umusirikare wa FARDC yarashe abaturage bane arabica

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa FARDC kuri uyu wa kabiri, itariki 16 Ukwakira yishe abantu bane mu biturage bibiri bitandukanye ari byo; Masumbuko na Saliboko muri sheferi ya Walendu Tatsi, muri Teritwari ya Djugu ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Visi perezida w’ishyirahamwe Lori rihuriyemo abo mu bwoko bw’Abalendu avuga ko uwo musirikare yarashe abantu ku mpamvu zitaramenyekana.

Byose byatangiye ubwo habagaho intonganya hagati y’uwo musirikare n’agatsiko k’abaturage mu giturage kiri mu birometero 11 uvuye Masumbuko nk’uko Radio Okapi ivuga.

Umusirikare nibwo yarashe muri  abo bantu batonganaga abegereye, umwe muri bo ahita apf ako kanya undi ahitanwa n’ibikomere nyuma y’amasaha makeya nk’uko visi perezida wa Lori, Jean-Marie Ndjaza avuga.

Nyuma yo gukora ayo mahano, ushinjwa ubwicanyi yahise ahunga yerekeza mu giturage cya Saliboko, mu nzira ahura n’akandi gatsiko k’abaturage bashakaga kumuta muri yombi. Yahise yongera akarasaho abasore babairi bahita bapfa ubundi iki gice cyose gitahwa n’ubwoba.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri yamaganye ubu bwicanyi. Lt Jules Ngongo avuga ko uyu musirikare yamaze gutabwa muri yombi kandi azashyikirizwa urukiko rwa gisirikare rukamuhana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *