RDC: Umutwe mushya witwaje intwaro uzanye amatwara yo gushaka gucamo Congo ibice bibiri

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko ingendo perezida Kabila aherutse gukorera muri Uganda no mu Rwanda zari mu rwego rwo gusaba bagenzi be kumufasha guhangana n’igitutu akomeje kwotswa asabwa kuzarekura ubutegetsi nyuma y’iyi manda ye ya nyuma, umutwe wa IFUCD uravuga ko niyibeshya nta kabuza intwaro zizuburwa agakurwa ku butegetsi ndetse Congo ikagabanywamo ibihugu bibiri byigenga.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, barimo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo, barakangisha kuzahita bubura intambara kuri guverinoma mu gihe perezida Kabila yahirahira kwiyamamariza manda ya gatatu.

byicaza_sebatware_alexis_umuyobozi_w_ishyaka
Alexis Byicaza Sebatware

Alexis Byicaza Sebatware, umuyobozi w’umutwe mushya w’inyeshyamba witwa mu Gifaransa, Les Forces Novatrices pour Union et la Démocratie Congolaise, yavuze ko ingendo za perezida Kabila muri Uganda no mu Rwanda zari zigamije kugera ku ntego ye yo kuguma ku butegetsi.

Sebatware yagize ati: “ Tuzi umugambi we. Ariko twamuhaye igihe ntarengwa cyo gutegura amatora agatanga ubutegetsi ”, yakomeje agira ati: “ Natabikora, twiteguye kubura intwaro tukarwanya guverinoma ye kandi intego yacu izaba kugabanyamo igihugu leta 2 zigenga kubera ko yanze kubahiriza itegeko nshinga ”.

Iyi nkuru dukesha The East African ikomeza ivuga ko perezida Kabila atorohewe na gato mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe uwo bahoze ari inshuti z’akadasohoka, Moise Katumbi ngo ashyigikiwe na benshi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu cyumweru gishize, imyigaragambyo yo kwamagana perezida Kabila yarakomeje mu mujyi wa Beni, aho bivugwa ko abashinzwe umutekano barashe ku magana y’abantu bigaragambyaga mu rwego rwo kugerageza kubatatanya.

Abasesenguzi mu karere nabo bavuga ko gusura Uganda n’u Rwanda igitaraganya byari mu rwego rwo gushakira ituze uburasirazuba bw’igihugu, akazabyifashisha nk’intambwe ya mbere mu kongera igihe cye ku butegetsi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *